The passage is made of two major sections:
1. The 1st section consists of the house and house objects which are the basic needs of the family. As we know human beings need a shelter, furniture, food and drinks, clothing and social security. Mugisha story will be an introduction to the topic of this unit.
2. In the 2nd section we have the illustration of family relationships established by Bwenge in his monologe.
Mugisha arereka insuti ze inzu ye nshya.
Muraho mwese? Ndabashimye cyane kuko mwabashije kuza kunsura muri iyi nzu yanjye nshya. Murakaza neza mwese. Ndabasaba kunkurikira kugira ngo mbereke inzu yanjye.
Iyi nzu ifite ibyumba bine byo kuryamamo, igikoni, urwiyuhagiriro n’imisarane ibiri, aho abakozi barara, icyumba cyo kubikamo ibintu. Ahangaha tugeze ni mu cyumba cy’abana. Murabona ko hari ibikinisho byinshi by’abana. Ahangaha ni mu cyumba cy’ abashyitsi. Iki cyumba ni
Icyumba cy’ameza. Ngiyo inzu naguze mu minsi mikeya ishize. Ndifuza kujya kugura ibintu bimwe nasanze dukeneye imuhira ari byo: igitanda n'amashuka, ingango,
Ikiganiro cya Bwenge ku masano
Mu irushanwa ry’urubyiruko ryabereye i Kigali mu mpera za Nzeri uyu mwaka, nabajijwe gusobanura amasano y’umuryango wa Kinyarwanda. Dore uko nabisobanuye nshingiye ku rugero rukurikira natanze:
Data ni Kabango, ava inda imwe na Muhimakazi na Kabenga na Sayinzoga. Muhimakazi abyara Nyiraneza. Nitwa Bwenge n’umugore wanjye yitwa Murorunkwere akaba avukana na Karega twabyaranye Mukamana washakanye na Boyi. Data yabyawe na Murima mwene Gumiriza na Kankera.
Amasano ashobora kuremwa ni aya akurikira:
- Muhimakazi ni mushiki wa Kabango na Kabenga na Sayinzoga.
- Kabango ni mukuru wa Kabenga na Sayinzoga.
- Kabenga na Sayinzoga ni barumuna ba Kabango.
- Bwenge ni umuhungu wa Kabango.
- Kabango ni sebukwe wa Murorunkwere.
- Muhimakazi ni nyirasenge wa Bwenge.
- Kabenga na Sayinzoga ni basewabo ba Bwenge.
- Nyiraneza ni mubyara wa Bwenge.
- Kabango na Kabenga na Sayinzoga ni banyirarume ba Nyiraneza.
- Nyiraneza ni mwishywa wa Kabango na Kabenga na Sayinzoga.
- Bwenge (njyewe) ndi umugabo wa Murorunkwere.
- Karega ni muramu wa Bwenge.
- Karega ni musaza wa Murorunkwere.
- Murorunkwere ni umukazana wa Kabango.
- Murorunkwere ni nyina wa Mukamana.
- Bwenge ni se wa Mukamana.
- Karega ni nyirarume wa Mukamana.
- Mukamana ni mwishywa wa Karega.
- Mukamana ni umwuzukuru wa Kabango.
- Mukamana ni umwuzukuruza wa Murima.
- Mukamana ni ubuvivi bwa Gumiriza na Kankera.
- Murima ni sekuru wa Bwenge.
- Bwenge ni umwuzukuru wa Murima.
- Bwenge ni umwuzukuruza wa Gumiriza na Kankera.
Gumiriza ni sekuruza wa Bwenge. Kankera ni nyirakuruza wa Bwenge.