This passage is about a tourist talking about how he has enjoyed the transportation service he was given while he was visiting the country. He has appreciated the way the taxi drivers were helpful, polite, and very kind to him in many ways. He admired the cleanness of the city of Kigali and its security.
Gutwara abagenzi mu mujyi w’ i Kigali byaranshimishije cyane. Iyo ugeze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga ukaba udafite umuntu wo kugufata ngo akugeze ku icumbi, abagenewe kunganira abagenzi barakwegera, bakagushyikiriza tagisi ikugeza aho ushaka kujya. Ntabwo ari ukurwanira abagenzi n’imbaraga nk’uko nagiye mbibona mu bindi bihugu by’Afrika. Bafite gahunda bose bakurikira kandi bakayubahiriza. Umushoferi wa tagisi akwakira imitwaro yawe, akayishyira mu modoka n’ubwigengesere bwinshi. Agutwara neza mu mihanda y’i Kigali ifite isuku cyane. Iyo akugejeje aho wamubwiye, akubaza yitonze ko hari ikindi waba ukeneye. Uramutse ukeneye ko yazagaruka kugira ahandi yakujyana, aguha inomero ya telephone ye anezerewe cyane. Mu Rwanda bazi gufata abagenzi neza cyane.