When people plan to travel, they prepare the trip ahead of time. They make their travelling documents ready. They expect to visit different places, meet different people and be exposed to different cultures. During their stay, they need to know directions and be acquainted with the local environment. Sometimes, they may be asked directions by other people as well.
Abantu benshi bakunda gutembera bagahura n’abantu batandukanye, bakamenya umuco w’ahandi kandi bakunguka ubumenyi. Iyo abantu batembera bifuza kugira umutekano no kwishyira bakizana no kunezerwa igihe cyose n’aho ari ho hose. Kugira ngo babigereho, bakwiye gukurikira intambwe eshatu z’ibanze:
Intambwe ya mbere: Kugena umugambi w’urugendo rwa we. Ibi bisaba ko umenya ibyo ukeneye gukora ukabigirira gahunda ihamye.
Intambwe ya kabiri: Kumenya neza ahantu usura. Ni ingenzi kumenya amafaranga akoreshwa, imiterere y’ikirere (ukajyana imyambaro ikwiye). Ugomba nanone kugira ibyangomba biteguye.
Intambwe ya gatatu: gushaka inyunganizi n’ikarita y’aho usura. Gerageza kumenya ahantu uzaba n’aho uzasura hakiri kare. Ibi bizagufasha kutayoba igihe uzaba uyobowe inzira.