Iyo uhuye n’umuntu mu gitondo uramubwira ngo ‘waramutse’ cyangwa’ waramutseho’. Na we aragusubiza ngo ‘waramutse na we’ cyangwa ‘waramutseho na we’. Iyo muhuye ku manywa uramubwira ngo ‘wiriwe’ cyangwa’ wiriweho’. Nawe aragusubiza ngo ‘wiriwe nawe’ cyangwa ‘wiriweho na we’. Iyo uhuye n’abantu benshi urababwira ngo ‘mwaramutse’ cyangwa ‘mwaramutseho’.
Bugingo: Mwaramutse Gasa...
Gasana: Waramutse na we Bugi…
Bugingo: Ukomoka he?
Gasana: Nkomoka i Butare. Wowe ukomoka he?
Bugingo: Nkomoka ku Gisenyi.
Gasana: Ukora murimo ki?
Bugingo: Ndi umunyeshuri.
Gasana: Wiga muri Kaminuza yihe?
Bugingo:Niga muri Kaminuza ya Harvard. Wowe wiga he?
Gasana: Niga muri Kaminuza y’igihugu y’u Rwanda.
Bugingo: Uramukeho. Ni aha vuba..
Gasana: Uramukeho na we.