Passage: Uburyo abanyarwanda baramukanya.

Iyo uhuye n’umuntu mu gitondo uramubwira ngo ‘waramutse’ cyangwa’ waramutseho’. Na we aragusubiza ngo ‘waramutse na we’ cyangwa ‘waramutseho na we’. Iyo muhuye ku manywa uramubwira ngo ‘wiriwe’ cyangwa’ wiriweho’. Nawe aragusubiza ngo ‘wiriwe nawe’ cyangwa ‘wiriweho na we’. Iyo uhuye n’abantu benshi urababwira ngo ‘mwaramutse’ cyangwa ‘mwaramutseho’.

Passage

Bugingo: Mwaramutse Gasa...

Gasana: Waramutse na we Bugi…

Bugingo: Ukomoka he?

Gasana: Nkomoka i Butare. Wowe ukomoka he? 

Bugingo: Nkomoka ku Gisenyi.

Gasana: Ukora murimo ki?

Bugingo: Ndi umunyeshuri.

Gasana: Wiga muri Kaminuza yihe?

Bugingo:Niga muri Kaminuza ya Harvard. Wowe wiga he? 

Gasana: Niga muri Kaminuza y’igihugu y’u Rwanda.

Bugingo: Uramukeho. Ni aha vuba..

Gasana: Uramukeho na we.

Passage Translation

Bugingo: Good morning Gasana.

Gasana: Good morning to you too.

Bugingo: Where are you from? 

Gasana: I’m from Butare. And you?

Bugingo: I’m from Gisenyi.

Gasana: What do you do?

Bugingo: I’m a student. 

Gasana: Which University do you go to?

Bugingo: I go to Harvard. And you?

Gasana: I go to National University of Rwanda.

Bugingo: Good evening. See you soon.

Gasana: Good evening to you too.