This passage is set to introduce the topic of this unit which is about counting and numbering. It will be done in a form of a conversation between Mwarimu and abanyeshuri
Ubungubu tugiye kubara ibintu biri muri iri shuri ryacu dukurikije amoko yabyo. Reka tubanze dushyire ku rutonde amoko y'ibintu n'abantu tugiye kubara. Ubwa mbere turabara abantu bari hano. Ubwa kabiri turabara intebe zose n'ameza. Ubwa gatatu tubare amatara yose. Ubwa kane tubare inzugi n'amadirishya. Ubwa gatanu tubare ibitabo byose. Ubwa nyuma, tubare za mudasobwa dufite hano. Dore uko tugiye kubikora. Ndajya mbabaza kumbwira umubare wa buri bwoko, namwe mumbwire umubumbe wa byo. Reka dutangire.
Mwarimu: Hari abantu bangahe muri iri shuri? Harimo abahungu hangahe n’abakobwa bangahe?
Abanyeshuri: Muri iri shuri, hari abantu cumi n’umwe. Abahungu ni bane, abakobwa ni barindwi.
Mwarimu: Mu ishuri harimo intebe zingahe n’ameza angahe?
Abanyeshuri: Mu ishuri harimo intebe makumyabiri n’ameza ane.
Mwarimu: Mu ishuri harimo amatara angahe?
Abanyeshuri: Mu ishuri harimo amatara munani.
Mwarimu: Iri shuri rifite inzugi zingahe n’amadirishya angahe?
Abanyeshuri: Iri shuri rifite inzugi ebyiri n’amadirishya atandatu
Mwarimu: Ibitabo biri ku meza ni bingahe?
Abanyeshuri: Ibitabo biri ku meza ni icumi.
Mwarimu: Ni mudasobwa zingahe ziri muri iri ishuri?
Abanyeshuri: Hano mu ishuri hari mudasobwa cyenda.
Mwarimu: Dukuyemo intebe munani hasigara zingahe?
Abanyeshuri: Hasigara intebe cumi n’ebyiri.
Mwarimu: Mudasobwa ziri hano tuzongeyeho enye zaba zingahe?
Abanyeshuri: Zaba cumi n’eshatu.