Passage: Guciririkanya mu isoko

Kanyesoko went to buy shoes he was in need of.When he got in the store, he was interested in one pair of shoes which was going for Frw 2000. He engaged in a fruitful negotiation process as a result of which he ended up paying Frw 1300 for the pair of shoes. Actually, Kanyesoko was very happy to buy, at that price, the uptodate pair of shoes. 

Passage

Kanyesoko aratubwira uko yagiye guhaha.

Nitwa Karori Kanyesoko. Ejobundi nagiye ku isoko riri hafi nka mailo ebyiri uvuye iwacu. Nagiyeyo kugura inkweto kuko izo narimfite zari zishaje kandi zitakiri ku gihe. Nafashe tagisi nishyura amafaranga ijana.

Nabonye inkweto nashakaga ariko igiciro cyari gihanitse. Umugurisha yambwiye ko ashaka ibihumbi bibiri gusa. Narazigeze nsanga zinkwiriye neza. Zari nziza cyane. Namusabye kumanuraho make. Ati: “mpa igihumbi na maganatanu”. Namubwiye igihumbi na maganatatu, maze arayemera. Ubwo nahise nyamuha maze njya gufata tagisi ndata. Naranezerewe kuko naguze inkweto zarizigezweho. Nabashije guciririkanya n’umugurisha ku buryo igiciro cyamanutse kuva ku amafaranga 2000 kugera ku giciro cyo hasi cy’amafaranga 1300.

Passage Translation